Amerika irakeka amababa Ubushinwa n'uburusiya

John Kerry

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa leta zunze ubumwa z'amerika, John Kerry, yavuze ko bizababaza Amerika nibasanga ari ukuri ko Ubushinwa n'Uburusiya byarirengagije icyifuzo cyo kuburizamo urugendo rwa Edward Snowdon.

Bwana Kerry yavuze ko bizagira ingaruka ku mubano hagati y'igihugu cye n'uburusiya n'Ubushinwa.

Amerika irasaba ko Edward Snowdon asubizwa muri icyo gihugu, araregwa icyaha cy'ubugambanyi kubera ko yamennye amabanga y'inzego zishinzwe perereza zo muri Amerika.

Umuburanira uri muri Hong Kong, Bwana Albert Ho, yavuze ko bishoboka ko Snowdon yemerewe kuva muri Hong Kong kubera amabwirizwa ya leta y' Ubushinwa.