Afghanistan: Cameron ngo abaTaliban mu biganiro

General Nick Carter

Umushikiranganji wa mbere w'Ubwongereza, David Cameron, yavuze ko yifuza kubona igisubizo cya politike kijyana n'icya gisirikare muri Afghanistan.

Mu ruzinduko ari kugirira muri Afghanistan, David Cameron yagiye gusura ingabo z'Ubwongereza ziri i Helmand.

Bwana Cameron yavuze ko ari ngombwa ko abaTaliban bajya mu mugambi wo kugarura amahoro muri icyo gihugu niba bahise kureka imvururu.

Umusirikare mukuru uyoboye ingabo z'abongereza muri Afghanistan nawe yari yavuze ko ibihugu by'uburayi n'Amerika byakagombye kuba byaragiranye ibiganiro n'abaTaliban igihe byahirikaga ubutegetsi bwabo hashize imyaka irenga 10.

General Nick Carter yavuze ko inzira ya politike yashoboraga kuba ariyo yoroshye iyo iza kujyana n'igisirikare.

Ibikorwa byo kugerageza gutangira ibyo biganiro byabaye i Doha mu cyumweru gishize ariko byabaye impfabusa.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru the Guardian, General Carter yanavuze ko leta ya Kabul itazashobora kugenzura igihugu cyose mu myaka iri imbere kubera ingufu z'abaTaliban. Ingabo z'amahanga ziteze kuzava muri Afghanistan mu 2014.