Ingabire aracarerwa ubugambanyi no gupfovya jenoside

Image caption Victoire Ingabire kuri sentare nkuru ya Kigali 18/10/2012

Ubushinjacyaha bwihariye ijambo uyu munsi bwavuze ku kirego cy’ubugambanyi Ingabire atahamijwe n’urukiko.

Umushinjacyaha yagarutse ku bimenyetso bikubiye mu butumwa bwa e-mail avuga ko Ingabire yahererekanyaga n’abo bareganwa kandi banamushinja .

Mu rukiko rukuru, Ingabire yabwiye urukiko ko izi e-mail ari impambano ndetse we n’abamwunganira bavuga ko bishoboka ku bigaragaza hifashishijwe impuguke muri uru rwego.

Cyakora ubushinjacyaha bwo busanga Ingabire atarashoboye kwerekana ukuntu izi e-mail zahimbwe n’inzego zigihugu zishinzwe iperereza nk’uko byemezwa n'umwe mu bamwunganira .

Mu bindi bimenyetso ubushinjacyaha buvuga bitahawe agaciro ngo uyu mutegarugori ahamwe n’iki cyaha, ni inyandiko zohererejweho amafranga ku buryo bwa Western union yari agenewe gutegura ishingwa ry’umutwe w’ingabo.

Ingabire ngo siwe ubwe woherezaga aya mafranga ariko ngo byakorwaga n’intumwa zoherejwe na we .

Aya mafranga yagombaga gushyikirizwa abaserikare bakuru bahoze muri FDLR kugira ngo bagure ibikoresho bya gisirikare ndetse banashobore gutunga imiryango yabo basize inyuma .

Ingabire ahakana kandi ko atigeze abonana n’aba basirikare barimo Major Uwumuremyi Vital mu gihe ubushinjacyaha bwo bwemeza ko bahuriye mu mujyi wa Kinshasa na Brazaville .

Uretse kuba aba basirikare bamushinja, ubushinjacyaha ngo bwashoboye kubona amatiki y’indege yakoreshejwe n’aba bagabo, ubwo Madame Ingabire yari muri aka gace .

Ubwo hakorwaga isaka mu rugo rwa Ingabire mu Buholandi, ubushinjacyaha buvuga ko hatahuwe inyandiko zishimangira ibivugwa n’abasirikare bashinja umukuru wa FDU.

Imwe mu nyandiko ngo yerekana umugambi wariho wo kumvisha ibihugu bya karere kwemera ko ubutaka bwabyo bwakorerwaho imyitozo ya gisirkare ndetse aba barwanyi bakaba bari kuhahungira ibintu bitagenze neza .

Ikindi cyaha ingabire atahamijwe kandi ubushinjacyaha buvuga ko bugifitiye ibimenyetso ni icyo gupfobya genocide.

Amwe mu magambo yavuzwe na Ingabire akigera mu Rwanda mu myaka 3 ishize ni yo ubushinjacyaha bwashingiye ho bumurega .

Ubushinjacyaha bumurega ko yemeje ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri ubwo yasuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali .

Gusa we ibi yabiteye utwatsi mu rukiko rukuru yemeza ko yavuze ko buri wese wabuze uwe yari akwiye guhabwa umwanya wo kumwibuka ku nyungu z’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ,

Jean Claude Mwambutsa /BBC -Kigali