Umukambwe w'imyaka 90 gufungwa imyaka 90

Ghulam Azam
Image caption Ghulam Azam mu rukiko

Urukiko rwa Bangladesh rushinzwe guca imanza z'ibyaha byo mu ntambara, rwakatiye Ghulam Azam, ufite imyaka 90 gufungwa imyaka 90 rumaze kumuhamya ibyaha yakoze mu ntambara yo kwibohoza.

Yaregwaga ko yakoze ibyo byaha mu ntambara yo guharanira ubwigenge ubwo bahanganaga na Pakistani mu myaka 40 ishize.

Ghulam yahamijwe ibyaha byose 5 yaregwaga birimo ubwicanyi, no gushyira abantu ku ngohi.

Bwana Azam yahakanye ibyaha byose, abamushyigikiye baravuga ko yazize impamvu za politiki.

Ishyaka akomokamo rya Jamaat-e-Islami, ryahamagaje imyigaragambyo mu gihugu hose.

Mu murwa mukuru, Dhaka, haravugwa imirwano hagati y'abashinzwe umutekano n'impirimbanyi za kiislamu.