Ubwicanyi bushingiye ku bwoko muri Guinee

Perezida wa Guinee, Alpha Conde
Image caption Perezida wa Guinee, Alpha Conde

Perezida wa Guinee, Alpha Conde, yasabye abaturage b'igihugu cye gutuza nyuma y'iminsi ibiri y'ibikorwa by'ubwicanyi bushingiye ku bwoko mu mujyi wa kabiri w'icyo gihugu, N'Zerekore.

Umuvugizi wa leta ya Guinee yavuze ko abantu 16 bamaze kugwa muri ubwo bwicanyi mu gihe abandi barenga 80 bakomeretse.

Ibikorwa by'urugomo byatangiriye mu mujyi uri hafi ya N'Zerekore igihe abakozi bakora kuri sitasiyo ya lisansi bo mu bwoko bw'abaguerze bashinjiye ubujura umusore wo mu bwoko bw'abakonianke maze bakamwica.

Ababyiboneye n'amaso yabo baravuga ko bamwe mu bapfuye harimo abicishwe imihoro naho abandi batwikwa bakiri bazima.

Mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo y'igihugu, Perezida Conde kandi yanasabye abaturage kunga ubumwe mu gihe bitegura amatora yakomeje gutinzwa agomba kuba mu kwezi kwa cyenda.