Ndileka Mandela ababajwe n'ibibera mu muryango we

Ndileka Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela
Image caption Ndileka Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela

Mu gihe bucya muri Afurika yepfo bizihiza imyaka 95 Nelson Mandela amaze avutse, umwe mu buzukuru be, Ndileka Mandela, yabwiye BBC ko uburwayi bukomeye bwa sekuru bukomereye cyane umuryango we.

Ndileka Mandela yavuze ko bimwe mu bibazo birebana n'uko Nelson Mandela amerewe mu bitaro, nko kuvuga ngo abeshejweho n'imashini zo kwa muganga usanga ari ukwinjira mu buzima bwite bw'umuntu.

Yavuze ko yababajwe cyane n'ubwumvikane buke bwavuzwe cyane mu minsi ishize afitanye na mubyara we Mandla birebana n'ahantu imirambo y'abana batatu ba Mandela, harimo na se wa Ndileka, bagomba gushyingurwa.

Uyu mwuzukuru wa Nelson Mandela yavuze ko bizatwara igihe kugira abashe kubabarira uwo mubyara we.