Ubuhinde: abana bahitanywe n'ifunguro ryo ku ishuri

Umubyeyi wapfushije umwana wariye ibiryo birimo uburozi
Image caption Umubyeyi wapfushije umwana wariye ibiryo birimo uburozi

Abana byibura 20 bo mu burasirazuba bw'Ubuhinde bapfuye bamaze kurya igaburo rya saa sita ku ishuri bigagaho muri leta ya Bihar.

Abandi bandi bagera kuri 30 ubu bararwaye kandi bamwe muri bo bararembye cyane aho bajyanywe mu bitaro mu murwa mukuru w'iyo ntara, Patna, nyuma yaho bafatiye igaburo rya saa sita bahabwa ku buntu n'ishuri ryabo ryo mu murenge wa Masrakh.

Ministri ushinzwe uburezi muri iyo ntara, P K Shahi, yabwiye BBC ko batekereza ko iryo funguro ryari ririmo uburozi bwo mu bwoko bwa phosphorous mu ruririmi rw'icyongereza.

Yongeyeho ko amaperereza arimo gukorwa kugirango babashe kumenya niba uwanduje iryo funguro yabikoze yabigambiriye.