Costa Concordia: abantu batanu bakatiwe

Ubwato Costa Concordia igihe bwarohamaga
Image caption Ubwato Costa Concordia igihe bwarohamaga

Abakozi batanu b'isosiyete yagize uruhare mu mpanuka y'ubwato Costa Concordia bahanishijwe ibihano byo gufungwa bamaze guhamwa n'icyaha cyo kwica umuntu utabigambiriye.

Abantu barenze 30 bari muri ubwo bwato barapfuye igihe bwagongaga amabuye bukarohamira hafi y'ikirwa cy'Ubutaliyani cya Giglio.

Ariko umunyamakuru wa BBC uri mu Butaliyani aravuga ko abantu bashidikanya niba muri abo bakatiwe n'urukiko uyu munsi hari uzajya mu by'ukuri muri gereza kubera ko ibihano bigufiya bishobora gusubikwa naho ibirebire bikajuririrwa.

Umusare mukuru w'ubwo bwato, Francesco Schettino, ufatwa ko ariwe nyirabayazana w'iyo mpanuka, we aburanishwa mu rubanza rwa wenyine kandi icyaha kiramutse kimuhamye ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 20.

Igihano kirekire cyatanzwe uyu munsi ni ugufungwa imyaka iri hasi gato y'itatu.