Misiri: General Sisi yahamagaje imyigaragambyo

General Sisi

Umukuru w'igisirikare mu Misiri, Abd-al-Fattah al-Sisi yahamagaje imyigaragambyo kuwa gatanu yo gushyigikira inkunga yo kurwanya ibyo yise iterabwoba.

Bwana Sisi yasabye abaturage kujya mumihanda kumuha we, n'igisirikare ndetse n'igipolisi ububasha bwo kurwanya ubwicanyi n'iterabwoba.

Aya magambo ye aje nyuma yaho abashyigikiye n'abarwanya Mohamed Morsi wakuwe ku butegetsi barwaniye.

Umwe mu bayobozi b'umutwe wa Muslim Brotherhood yavuze ko ayo magambo ye ari ayo gutera ubwoba kandi ko atazabuza abashyigikiye Morsi kugera kucyo bashaka.