Impanuka ya gari ya moshi muri Espagne

Impanuka ya gari ya moshi muri Espagne
Image caption Impanuka ya gari ya moshi muri Espagne

Ministri w'intebe wa Espagne, Mariano Rajoy, yashyizeho iminsi itatu y'icyunamo nyuma y'impanuka ya gari ya moshi yabereye mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Espagne igahitana byibura abantu 78, abandi benshi bagakomereka.

Mu ijambo yavuze amaze gusura ahabereye iyo mpanuka hanze gato y'umujyi wa Santiago de Compostela, Bwana Rajoy yatangaje ko hari amaperereza abiri yatangiye gukorwa; rimwe rirakorwa n'inzego z'ubucamanza, irindi rirakorwa na sosiyete ifite iyo gari ya moshi.

Iyo gari ya moshi yari ivuye i Madrid yari irimo abagenzi hafi 220 igihe yagiraga impanuka.

Amashusho yafashwe na za kamera (camera) zikoreshwa mu kubungabunga umutekano yabonetse kuri Youtube, yerekanye iyo gari ya moshi yihuta bikabije cyane igihe yari igeze mu ikorosi hanyuma iribirindura maze iryamira uruhande rumwe.

Abashoferi bayo ntacyo babaye. Isosiyete Renfe yakoreshaga iyo gari ya moshi yavuze ko wa gatatu yari yakoreweho isuzuma maze basanga nta kibazo ifite.