Muri Mali baritegura amatora y'umukuru w'igihugu

Amafoto ya bamwe mu bahatanira kuyobora Mali
Image caption Amafoto ya bamwe mu bahatanira kuyobora Mali

Muri Mali ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu azaba ku cyumweru birarangirana n'uyu wa gatanu.

Aya matora abaye nyuma yaho imitwe y'intagondwa z'abayislamu zigaruriye amajyaruguru y'igihugu nyuma ikaza guhashywa ariko ingabo z'amahanga zitabariye Mali.

Umukuru w'indorerezi z'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi muri ayo matora, Louis Michel, yatangaje ko atekereza ko ayo matora azagenda neza kandi ko ibizayavamo bizaba bikurikije amategeko.

Abenshi mu bakandida muri aya matora bahoze ari abaministri muri bo hakaba harimo Soumaila Cisse bivugwa ko ari mu bashobora kuba bafite amahirwe menshi yo gutsinda, hamwe na Dramane Dembele, we ariko utazwi cyane muri politiki ya Mali.

Ikibazo cya politiki kivugwa muri Mali cyatangiye igiye ubutegetsi bwa Perezida Amadou Toure bwahirikwaga mu kwezi kwa gatatu muri 2012.