DRC: Congo yatse u Rwanda abantu 4

Abayobozi ba M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje u Rwanda ko yasohoye inyandiko zo gufata abahoze ari abayobozi b'umutwe wa M23 bahungiye mu Rwanda.

Abo nabo ni Jean Marie Runiga wari umukuru wa M23, Brigadier General Baudouin Ngaruye, Colonel Eric Badege na Colonel Innocent Zimurinda.

Bararegwa ibyaha byo mu ntambara n'ibyaha byakorewe inyoko muntu birimo kwica, gufunga abantu, gushyira ku ngoyi, gufata abagore ku ngufu, gushyira abana mu gisirikare n'ibindi.

Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, yavuze ko bisunze amasezeno y'ubutabera bafitanye n'u Rwanda hamwe n'amasezerano y'i Addis Abeba aho leta y'u Rwanda n'iya Congo ziyemeje kudaha ubuhungiro abanzi b'igihugu kimwe muri ibyo.