Abanyarwanda 'boherejwe ku ngufu kurwanira M23'

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23
Image caption Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23

Abanyarwanda bane babwiye BBC ko igisirikare cy'igihugu cyabo cyabohereje ku ngufu kujya kurwanira inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 urwanya leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Baravuga ko bahunze imirwano ubu bakaba bari muri Uganda aho barimo kwaka ubuhingiro.

Umwe muri bo yavuze ko hafi 90% by'abarwanyi b'umutwe wa M23 ari abasirikare b'Urwanda.

Undi, wigaga ubuganga mu Rwanda, yavuze ko igihe yari muri M23 yavuye bagenzi be barenga 300 bari bakomerekeye ku rugamba.

Leta y'Urwanda yahakanye kenshi ko itera inkunga umutwe wa M23.

Itangazo ryavuye mu biro by'umukuru w'igihugu cy'Urwanda rivuga ko ibyo bivugwa n'abo banyarwanda nta kuri kurimo kandi ko igihe kigeze cyo guhagarika icyo ryise ibihuha.