Iran: Rouhani ashyigikiye ibiganiro

Prezida Rouhani

Umukuru mushya wa Iran, Hassan Rouhani yavuze ko yiteguye gukemura ikibazo cy'ingufu za nuclear kimaze igihe kiregwa Iran.

Mu kiganiro cya mbere yahaye abanyamakuru kuva aho arahiriye amabanga ye ku cyumweru, Prezida Rouhani yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro bikomeye n'abanyaburayi.

Ariko yavuze ko Iran ifite uburenganzira ntabanduka bwo gukora uranium. Yavuze ko igisubizo kizava mu biganiro, atari uguterana ubwoba.

Yaneguye Amerika, avuga ko rimwe na rimwe wasangaga amagambo yayo ntaho ahuriye n'ibikorwa.