Abongerezakazi basutsweho aside muri Zanzibar

Aka ni agace ka Stone Town aho aba bagore basukiweho aside
Image caption Aka ni mu gace ka Stone Town aho abo bagore basukiweho aside

Igipolisi muri Zanzibar cyatangaje ko kizaha igihembo cy'amadolari 6000 umuntu wese uzakigezaho amakuru ashobora gutuma gita muri yombi abagabo ku wa gatatu ushize basutse aside (acide) mu maso ba mukerarugendo babiri b'abagore b'abangerezakazi bakiri bato bari bagendereye icyo kirwa.

Abo bagore babanje kuvurirwa mu bitaro by'aho muri Zanzibar mbere yo kwoherezwa mu Bwongereza.

Iyi niyo nshuro ya mbere abanyamahanga bagabweho igitero cya bene ako kageni muri Zanzibar.

Aka ubundi ni akarere ka Tanzania katunzwe cyane n'ubukerarugendo.

Aba bagore bakoreraga imiryango itanga imfashanyo barimo gufata ifunguro muri resitora iri mu gace ka Stone Town igihe abagabo babiri bari ku ipikipike ntoya babasukagaho aside.