Tanzania:Abayisilamu bahanganye na polisi

Sheikh Ponda
Image caption Sheikh Ponda

Abashyigikiye umwe mu babwiriza butumwa b'abayisilamu bakomeye muri Tanzaniya, Sheikh Ponda Issa Ponda, barasaba ko hakorwa iperereza mu buryo yarashwe.

Abamushyigikiye baravuga ko yarashwe n'abapolisi.

Polisi irahakana ko yamurashe ariko iremera ko yamushakishaga kubera inyigisho z'urwango yigishaga.

Sheikh Ponda ari mu bitaro bya Dar es slaaam aho acungiwe n'bapolisi bafite intwaro.

Abategetsi bari maso kubera amakuru yavugaga ko intagondwa z'abayisilamu zishobora kuba arizo zamenye "acid" mu maso y'abagore 2 b'abongereza mu kirwa cya Zanzibar.