Kenya: Impanuka ya bus yahitanye 41

Impanuka muri Kenya

Umuryango utabara imbabare Croix Rouge wo muri Kenya wavuze ko abantu bagera kuri 41 baguye mu mpanuka ya bus yabereye mu burengerazuba bw'umurwa mukuru wa Nairobi.

Croix Rouge yavuze ko abandi 27 bakomeretse. Iyo bus ngo yavaga i Nairobi igiye ku kiyaga Victoria.

Igipolisi cyavuze ko iyo bus yabirindutse ikagwa munsi y'umuhanda, ishobora kuba yari yuzuye abantu kandi ikaba yihutaga.

Kenya iherutse gutangiza umugambi wo guhamagarira abantu kwirinda kugirango umubare w'abantu bicwa n'impanuka z'imodoka buri mwaka ugabanuke.

Ubu uwo mubare ugera ku bihumbi 2 ku mwaka.