UK: Impaka ku bitero bya gisirikare muri Syria

Ed Miliband

Mu Bwongereza, umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegesi rya Labour, Ed Miliband, yavuze ko inama nshingamateka itakagombye gufata icyemezo cyo kugaba cyangwa kutagaba ibitero bya gisirikare muri Syria, kubera ibyo yise impamvu za nyirarureshwa cyangwa z'impimbano.

Ibyo bwa Miliband abivuze mbere y'uko itora riba mu nteko nshingamateka muri iri joro.

Icyo cyemezo kigiye gufatwa kubera ibitero by'intwaro z'uburozi cyabaye mu cyumweru gishize i Damasiko ku murwa mukuru wa Syria.

Leta y'Ubwongereza ifite impungenge z'uko ishobora kubura amajwi muri aya matora ya mbere.

Bwana Miliband yashimangiye ko bagomba guha igihe abagenzuzi ba ONU bakaba bakarangiza umurimo wabo.

Leta yavuze ko iza kugaragaza impamvu igomba kugaba ibitero bya gisirikare no gutanga amakuru y'iperereza mbere yuko impaka zitangira mu nteko.