Syria: Amerika yahaye Syria icyumweru

John Kerry i Londres

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'Amerika, John Kerry yavuze ko Amerika ishobora guhagarika ibitero bya gisirikare igiye kugaba muri Syria niba Prezida Assad wa Syria yemeje gushyira hasi agashyikiriza intwaro ze z'uburozi mu gihe kitarenze icyumweru.

Ariko Prezida Assad ibyo asa nutabikozwa. Ibyo John Kerry yabivuze ageze i Londres ku munsi wa nyuma w'uruzinduka rwe mu burayi aho yageragezaga gushakisha inkunga yo gushyigikira Amerika muri ibyo bitero.

Uburusiya na Syria ariko bwasabye Amerika gushakira inkunga mu biganiro by'amahoro aho guharanira ibitero bya gisirikare.

Amaze kubonana na mugenzi we wa Syria i Moscow, umushikiranganji w'imibano n'amahanga wa Syria, Sergei Lavrov yavuze ko igisubizo cya politike gishoboka.

Yagabishije Amerika ko ibitero bya gisirikare bizongera iterabwoba.

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga wa Syria, Walid al-Moualem we yavuze ko Amerika iri gushyigikira abaterabwoba.