ICC: umutangabuhamya mu rubanza rwa Ruto

William Ruto mu rukiko i La Haye
Image caption William Ruto mu rukiko i La Haye

Umugore wo muri Kenya arahakana ko atari we mutangabuhamya wa mbere w'ubushinjacyaha mu rubanza rwa visi perezida wa Kenya William Ruto nkuko byatangajwe kuri interineti.

Uwo mugore ukomoka mu mujyi wa Eldoret - akaba ari naho William Ruto akomoka - yasabye ko igipolisi cya Kenya kimurindira umutekano nyuma yaho abantu batangiriye kumuhamagara kuri telefoni bamutera ubwoba.

Ibyo uwo mugore yabisabye igipolisi nyuma yaho ifoto ye izungurukiye ku mbuga nsanganyambaga.

Yavuze ko yibasiwe n'ibikorwa by'urugomo byakurikiriye amatora y'umukuru w'igihugu yabaye muri 2007 ariko yemeza ko atari umutangabuhamya mu rubanza rwa Ruto.

Urukiko rwa ICC rwasabye ibitangazamakuru n’abandika kuri interineti kudatangaza umwirondoro w’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha mu rubanza wa visi perezida wa Kenya William Ruto.

Uwo mutangabuhamya wa mbere w’ubushinjacyaha watanze ubuhamya bwe mu rukiko rwa ICC, i La Haye ku wa kabiri, ntabwo izina rye ryatangajwe.

William Ruto n'umunyamakuru Joshua Arap Sang barashinjwa kuba bari inyuma y'ibikorwa by'urugombo birimo n'ubwicanyi byakurikiye amatora y'umukuru w'igihugu yabaye muri 2007.

Uyu mutangabuhamya wa mbere w'ubushinjacyaha yari mu bantu bari mu rusengero rwatwitswe mu karere ka Rift Valley mu kwezi kwa mbere muri 2008.

Urwo rusengero abantu bari bahungiyemo maze insorensore zirarutwika maze abantu mirongo itatu n'abatandatu bahasiga ubuzima.

Urubanza rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, ruteganijwe mu kwezi kwa cumi na rimwe.

Abo bagabo bose uko ari batatu bahakana ibyaha bashinjwa.