Ubufaransa n'Uburusiya ntibyumvikana kuri Syria

Laurent Fabius (ibumoso) na Sergei Lavrov
Image caption Laurent Fabius (ibumoso) na Sergei Lavrov

Nyuma y'ibiganiro bagirana mu Burusiya, abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'Ubufaransa n'Uburusiya bavuze ko batumvikana ku kumenya ugomba kuryozwa igitero cy'intwaro z'uburozi zo mu bwoko bwa sarin cyagabwe muri Syria mu kwezi gushize.

Ibyo biganiro bibaye nyuma y'umunsi umwe gusa, icyegereranyo cya ONU kivuze ko intwaro z'uburozi zakoreshejwe ku baturage b'abasivili mu nkengero z'umurwa mukuru Damas.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye gikomeje gukeka ko icyo gitero ari ubushotoranyi bw'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi.

Mugenzi we w'Ubufaransa, Laurent Fabius, yavuze ko icyo cyegeranyo kerekana nta shiti ko leta ya Assad ariyo igomba kubibazwa.

Bwana Fabius arimo kugerageza kumvisha uburusiya ko bwashyigikira umwanzuro wa ONU urimo gutegurwa uteganya ko leta ya Syria byayigiraho ingaruka zikomeye cyane iramutse yanze gutanga intwaro z'uburozi ifite.