Pakistan: Umutingito wishe amajana

Umutingito muri Pakistan
Image caption Umutingito wishe amajana y'abantu muri Pakistan

Abantu bageze kuri 300 bavugwa ko bahitannywe n'umutingito wabereye mu majyepfo y'uburengerazuba bw'igihugu cya Pakistan.

Abandi benshi nabo bakomeretse muri ako karere ka Balochistan. Ibyegeranyo biratangaza ko abarokotse bakeneye amazi, imiti n'amahema byihutirwa.

Umuganga uri muri ako karere yabwiye BBC ko byabarenze kubera ko aho hantu hatoroshye kugezayo ubutabazi. Uwo mutingito wasenye amazu menshi mu midugudu myinshi yari yubakishijwe amatafari.