Rwanda: Leta yasubije bourse abarenga ibihumbi cumi

Leta y’u Rwanda imaze gusubira ku cyemezo yari yafashe mbere gihagarika inguzanyo yo kwiga ku banyeshuri bamwe bo muri Kaminuza, yemeza ko bari mu byiciro by’abishoboye.

Iki cyemezo kije gikurikira induru ndende y’abanyeshuri batishimiye ihagarikwa ry’iyi nguzanyo ndetse bamwe bakaba barandikiye Ministri w’intebe batabaza.

Icyemezo cyo gusubizaho iyi nguzanyo kuri bamwe mu banyeshuri kije gikurikira irekurwa ry’abanyeshuri bari batawe muri yombi, polisi ibashinja kwitabira imyigaragambyo itemewe.

Icyemezo cyafashwe na Ministere y’uburezi kirareba abanyeshuri 13000 bari barananiwe gukomeza amashuri ya Kaminuza kubera amikoro make nyamara barafatwaga nk’abafite ubushobozi bwo kwirihira.

Iki cyemezo cyakuruye impaka ndende ndetse abanyeshuri bamwe bananirwa gutangira mu gihe bake bashoboye kwiyandikisha ubu bari bamaze ibyumweru 2 biga.

Buri mwaka Leta y’U Rwanda ivuga ko isohora miliyari 26 z'amafranga ku nguzanyo igenerwa abanyeshuri, ubu babarirwa mu bihumbi 25000 muri kaminuza za leta.

Urebye iyi mibare, abarenga 50% ntibari kuzakomeza kaminuza iyo Leta itemera guhindura icyemezo cyayo.

Gusa n'ubwo leta isubiye ku cyemezo cyayo, ngo ingengo y’imari yo ntiteganya kuyongera.

Abanyeshuri ngo bagomba kwitegura ko hari bimwe bitazakorwa nko kubaka za laboratories, guhugura abarimu n’ibindi byari gushoboka iyo aba banyeshuri biyishyurira nk’uko byari byifujwe na leta.