Kenya: Abashinzwe umutekano barahatwa ibibazo

Inteko ya Kenya

Abashingamateka bo muri Kenya batangiye iperereza ku gitero cyagabwe ku nyubako ihuriwemo amaduka i Nairobi mu cyumweru gishize.

Abashingamateka bagize akanama gashinzwe umutekano w'igihugu karajya gusura iyo nyubako ya Westgate.

Mu minsi mike iri imbere, abo bashingamateka bateganyije guhata ibibazo abayobozi bashinzwe umutekano k'ukuntu bitwaye mu minsi ine yabayemo icyo gitero, kigahitana abantu 67.

Croix Rouge yo muri Kenya iravuga ko hakiri abantu bagera kuri 39 bataraboneka.