Kenya: amazina y'abakekwaho gutera Westgate Mall

Abatakaje ababo baguye muri Westgate Mall
Image caption Abatakaje ababo baguye muri Westgate Mall

Igisirikare cya Kenya cyatangaje amazina y’abantu bane bakekwaho kuba baragabye igitero kuri Westgate Mall i Nairobi kigahitana abantu byibura 67.

Ayo mazina yabo bagabo ni Abu Baara al-Sudani, Omar Nabhan, Khattab al-Kene na Umayr.

Nta bindi bisobanuro byatanzwe kubirebana n’abo bagabo ariko Kenya yigeze kuvuga ko intagondwa ziri hagati ya 10 na 15 zari muri icyo gitero.

Intagondwa zo mu mutwe wa al –Shabaab ziyemereye ko arizo zagabye icyo gitero cyabaye ku itariki ya 21 z’ukwezi gushize.

Uyu mutwe ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda wavuze ko wagabye icyo gitero kubera Kenya yohereje abasirikare muri Somalia kuwurwanya.

Itangazwa ry’amazina y’abo bantu bane ribaye mu gihe amashusho ya camera zicunga umutekano yari amaze gushyirwa ahagaragara yerekana abagabo bane bagabaga igitero barimo bagenda muri iyo nzu y’ubucuruzi bafite imbunda zirasa amasasu y’urufaya.