Al-Shabaab iravuga ko yatewe n’abazungu

Inyeshyamba zo mu mutwe wa al-Shabaab
Image caption Inyeshyamba zo mu mutwe wa al-Shabaab

Inyeshyamba zo mu mutwe wa al-Shabaab muri Somalia ziravuga ko ingabo zo mu bihugu by’Uburayi n’Amerika zagabye igitero mu ijoro ryakeye ahantu hamwe hari ibirindiro byawo.

Al-Shabaab yabwiye BBC ko abasirikare b’abazungu baje mu bwato bagera ku cyambu cya Barawe ngo ariko inyeshyamba zabashubije inyuma.

Al-Shabaab iravuga ko yahatakarije umusirikare umwe.

Kugeza ubungubu nta muntu numwe wari wiyemerera ko yateye al-Shabaab i Barawe.

Abasirikare kabuhariwe b’Ubufaransa na Leta zunze ubumwe z’Amerika bagabye ibitero muri Somalia mu myaka ishize.

Ntawe uzi niba icyo gitero al-Shabaab ivuga hari isano gifitanye n’igitero yiyemereye ko yagabye ku nzu y’ubucuruzi ya Westgate Mall i Nairobi mu kwezi gushize.