Ubutaliyani: habonetse indi mirambo y’abimukira

Bamwe mu bimukira barakotse iyo mpanuka
Image caption Bamwe mu bimukira barakotse iyo mpanuka

Mu Butaliyani abahanga mu kwibira mu mazi babonye indi mirambo y’abimukira b’abanyafurika barenga 200 baburiwe irengero nyuma yaho ubwato barimo bwarohamiraga hafi y’ikirwa cy’Ubutaliyani cya Lampedusa ku wa kane w’icyumweru gishize.

Kugeza ubu, imirambo 32 niyo yavanywe mu nyanja kuri kino cyumweru bituma umubare w’abaguye muri iyo mpanuka uzamuka ugera kuri 143.

Abantu barenga 200 bari muri ubwo bwato kugeza ubungubu baburiwe irengero mu gihe abantu 155 aribo bonyine barokotse.

Abategetsi barahakana amakuru avuga ko bagenze gahoro mu gutangiza igikorwa cyo gutabara abo bantu.

Ubufaransa bwasabye ko habaho inama yihutirwa y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu byo mu Burayi nyuma yaho Ubutaliyani busabiye imfashanyo yo kubufasha guhangana n’ikibazo cy’abimukira bakomeje kugera ku butaka bwabwo mu buryo butemewe n’amategeko ari benshi.