Nta perereza kuri Sarkozy

Nicolas Sarkozy
Image caption Nicolas Sarkozy

Amakuru ava mu bucamanza bw'Ubufaransa, aravuga ko Nicolas Sarkozy, wari perezida w'icyo gihugu, atagikurikiranywe ku cyaha cy'uko yaba yarakoresheje umwanya we yinjiza amafaranga mu ishyaka rye mu buryo butemewe n'amategeko.

Sarkozy yakorwagaho iperereza ku kirego cy'uko yaba yakoresheje umwanya yari afite ahabwa amafranga yakoresheje mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2007.

Amakuru aravuga ko umucamanza wakoraga iperereza yemeje ko ari nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko Sarkozy yagize uruhare muri icyo kibazo.

Sarkozy yakomeje guhakana icyo kirego.