Ubutaliyani burakurikiranira hafi amato y'abimukira

Abimukira bagerageza kwinjira ku mugabane w'Uburayi
Image caption Abimukira bagerageza kwinjira ku mugabane w'Uburayi

Ubutaliyani buravuga ko bwarushijeho gukoresha indege n'amato mu gucunga amato atwara abimukira nyuma yaho abimukira babarirwa mu magana bavuye muri Afurika ya ruguru bapfuye barohamye.

Ku wa gatanu ushije abantu byibura 33 barapfuye igihe ubwato barimo bwarohamiraga hagati ya Malta n'ikirwa cy'Ubutaliyani cya Lampedusa.

Hari hashize icyumweru abimukira b'abanyafurika barenga 350 baguye mu yindi mpanuka y'ubwato yabereye yafi ya Lampedusa.

Ubutaliyani buherutse gusaba umuryango w'ubumwe bw'Uburayi kubufasha mu guhangana n'ikibazo cy'abimukira bahora bagera ku nkombe zabwo ari benshi buri mwaka.

Benshi muri bo ni imiryango ihunga intambara n'ubukene muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati yizera kubona ubuzima burushijeho kuba bwiza ku mugabane w'Uburayi.