Igihembo kitiriwe Mo Ibrahim nta wacyegukanye

Umunyasudani, Mo Ibrahim washyizeho icyo gihembo
Image caption Umunyasudani, Mo Ibrahim washyizeho icyo gihembo

Muri uyu mwaka nta muntu wegukanye igihembo kitiriwe Mo Ibrahim cya mbere ku isi mu gutanga amafaranga menshi cyashyiriweho guhemba abahoze ari abakuru b'ibihugu bategetse neza ibihugu byabo muri Afurika.

Iyi ni inshuro ya kane mu myaka itanu ishize nta muntu wegukanye iki gihembo.

Akanama gashinzwe gutanga iki gihembo karavuga ko kasuzume neza umwe ku wundi abari barobanuwe kugipiganira ariko gasanga nta numwe wari wujuje ibisabwa.

Iki gihembo cya miliyoni eshanu z'amadolari cyashyireweho guhemba buri mwaka umukuru w'igihugu watowe mu buryo bwa demokarasi akava ku butegetsi ku bushake.

Mwai Kibaki wahoze ategeka Kenya yujuje byibura kimwe mu bisabwa kugirango icyo gihembo gitangwe.

Kuva gishyizweho n'umuherwe w'umyasudani Mo Ibrahim hashize imyaka 7, abantu batatu gusa nibo bamaze kukegukana abo ni:

Pedro Verona Pires wo muri Cap Vert; Festus Mogae wo muri Botswana na Joaquim Chissano wo muri Mozambique.