Syria: Ibiganiro i Londres

Inzu yatewe i Damaskus
Image caption Imirwano iracyakomeje muri Syria

Abategetsi b'uburayi n'abarabu barahura uy'umunsi i Londres n'abarwanya ubutegetsi muri Syria kugirango bakomeze kubasaba kujya mu biganiro by'amahoro biteganyijwe m'ukwezi gutaha i Geneve.

Bamwe mu batavuga rumwe na leta barimo n'akanama k'igihugu ka Syria, Syrian National Council, bavuze ko badashaka kuvugana n'intumwa za leta ya perezida Assad.

Ibuhugu by'uburayi n'abarabu biranizera yuko bishobora gusaba abo batavuga rumwe na leta ko bakeneye kwiyunga niba ibyo biganiro by'amahoro bizabasha kugera ku gisubizo.

Avugira kuri televisiyo perezida Assad yongeye kubaza niba iyo mitwe itandukanye irwanya leta niba yemewe, anabaza niba hari igihamya cyerekana ko hari abanyasiriya iyo mitwe iyobora.