Musenyeri yazize gusesagura

Musenyeri Franz-Peter Tebartz-van-Elst
Image caption Musenyeri Franz-Peter Tebartz-van-Elst

Mu Budage Musenyeri w'umugatorika yavannye ku kazi na Papa Francis kubera imibereho y'ubukire bukabije akoresha amafaranga ya kiliziya.

Musenyeri Franz-Peter Tebartz-van-Elst wo mu mujyi wa Limburg avugwaho ko yakoresheje amafaranga agera mu ma miliyoni mw'ivugurura ry'inzu yabagamo.

Musenyeri Tebartz-van-Elst yahuye na Papa Francis kuwa mbere ushize.

Ukuntu uwo Musenyeri yakoresheje amafaranga byateye urusaku mu Budage, aho abagaturika bo muri icyo gihugu bishyura kiliziya imisoro.

Uwo Musenyeri yasabwe kuba ahagaritse akazi igihe kitamenyekanye.

Papa Francis yashimangiye ibikorwa byo kwicisha bugufi no gufasha abakene kuva aho atangiriye kuyobora kiliziya Gatorika mu kwezi kwa gatatu.