Imirwano muri Tunisiya

Imyigaragambyo muri Tunisiya
Image caption Imyigaragambyo muri Tunisiya

Amakuru aturuka muri Tunisiya aravuga ko abapolisi bagera kuri barindwi baguye mu mirwano n’impirimbanyi za kiislamu.

Intwaro za rutura zumvikanye mu karere ka Sidi Bouzid , mu gihugu hagati, amakuru aravuga ko abarwanyi babiri b’abayisilamu bahasize ubuzima.

Izi mvururu zabaye mu gihe leta igendera ku matwara ya kiislamu yari yatangiye imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo .

Iyo mishyikirano igamije kubonera umuti ubwumvikane buke bushingiye kuri politike muri cyo gihugu.

Impirimbanyi zibarirwa mu magana zakoreye imyigaragambyo mu murwa mukuru Tunis zisaba ko ministiri w'intebe yegura.

Umuvugizi w'inteko nshinga mateka, Mustapha Ben Jaafar, yavuze ko yizeye ko ministiri w'intebe, Ali Larayedh, aributangaze cye cyo kwegura.

Leta ihuriwemo n’amashyaka menshi iyobowe n’ishyaka rikurikiza amatwara adakarishye ya kiislamu rya Ennahda yatowe mu mwaka wa 2011.

Mu kwezi gushize Ennahda yari yemeye kuva ku butegetsi, mu kugerageza kubonera umuti ku kibazo cya politike muri Tunisiya.

Iki kibazo cyatewe n'ubwicanyi bw'umunyapolitiki utavuga rumwe na leta, Mohammed Brahimi, mu kwezi kwa karindwi.