Impungenge ku ntara ya Abyei

Nkosazana Dlamini-Zuma
Image caption Umukuru w'ishirahamwe ry'ubumwe bwa Afrika Nkosazana Dlamini-Zuma

Umukuru w'ishyirahamwe ry'ubumwe bw'Afrika yavuze ko amatora ya kamarampaka ari kuba mu ntara ya Abyei, intara Sudani na Sudani yepfo batumvikaniraho, yahamagajwe n'abantu bo mu bwoko bwa Ngok Dinka, atemewe n'amategeko.

Nkosazana Dlamini-Zuma yavuze ko ayo matora ashobora kongera guteza intambara hagati y'ibyo bihugu byombi.

Abantu bo mu bwoko bwa Ngok Dinka, bashyigikiye Sudani yepfo, bakoze amatora kubirebana n'ikibazo cyo kuba niba intara ya Abyei yabarirwa muri Sudani cyangwa muri Sudani yepfo.

Abarabu bo mu mutwe wa Miseriya, batuye muri iyo ntara, bashyigikiye Sudani, ntibabijemo.

Ikibazo cya Abyei ntikirakemuka kuva aho Sudani y'amajyepfo iboneye ubwigenge mu 2011.