DRC: Ingabo zagaruje indi mijyi

M23
Image caption Abarwanyi ba M23 muri Kongo

Igisirikare muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo cyavuze ko gikomeje kwinjira mu bice byari byarafashwe n'abarwanyi ba M23 mu burasirazuba bw'igihugu.

Umuvugizi w'igisirikare, Coloneli Olivier Hamuli, yavuze ko ingabo z'igihugu zafashe Rumangabo, umujyi wa kane mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru, hafi ya Goma.

Ku cyumweru abasirikare ba Congo basubiranye indi mijyi hafi y'umupaka w'Urwanda bayatse abarwanyi ba M23, nyuma yaho babatse n'undi mujyi kuwa gatandatu.

Ejo hashize umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru, Julien Paluku, yamenyesheje ko hari ibyobo bitabyemo imirambo y'abantu byavumbuwe mu mujyi wa Kibumba, mu burasirazuba bw'igihugu.