Ubufaransa burahakana amafaranga y'ingwate

Image caption Ingwate z'abafaransa zarekuwe

Leta y'Ubufaransa yahakanye ko hishyuwe amafaranga yo kurekuza abagabo bane bari barafashwe nk'ingwate mu butayu bwa Sahara, n'umutwe ukorana na al-Qaeda.

Ministiri w'ingabo mu Bufaransa yavuze ko nta gitero cya gisirikare cyangwa amafaranga yishyuwe kugira ngo abo bantu barekurwe.

Ariko ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Le Monde, cyavuze ko hishyuwe miliyoni 20 z'amafaranga y'Uburayi bita amaEuro.

Abo bagabo bane bashimuswe mu kwezi kwa 9 ko mu mwaka wa 2010 mu majyaruguru ya Niger, mu mujyi wa Arlit aho bakoraga.

Yakira abo bagabo ku kibuga cy'indege, umukuru w'Ubufaransa, François Hollande, yabashimiye kuba baragize ubutwari.

Yanashimiye kandi perezida wa Niger, Mohamadou Issoufou, avuga ko ariwe bakesha kuba aba bagabo bane bara rekuwe, bakanabasha gusubira iwabo.