Niger: Umwana warokotse aratanga ubuhamya

Sahara
Image caption Ubutayu bwa Sahara ahaguye abimukira barenga 90

Umwana w'umukobwa warokotse urugendo rukomeye m'ubutayu bwa Sahara, aho abantu barenga 90 bishwe n'inyota, yatanze ubuhamya kubyabaye.

Shafa, ufite imyaka 14, yabwiye BBC ko nyina na bene nyina bari mu bantu baguye muru rwo rugendo, yongera ho ko ariwe ubwe wabahambye.

Uwo mwana yavuze ko abacitse kw'icumu bose bamaze iminsi ibiri mur'ubwo butayu bagenda, ariko ko nta modoka nimwe muzahitaga yahagaze kubafasha.

"Twagenze igihe kirekire, nta biryo, nta mazi. Nyuma y'iminsi ibiri twari tunaniwe cyane, none ho twicara mu nsi y'igiti, turaruhuka. Aho niho umwe muri barumuna banjye yaguye, ni naho twamuhambye mbere yuko dukomeza urugendo," Shafa abwira BBC.

Yongeho ati: "umunsi ukurikiyeho murumuna wanjye wundi nawe yitaba Imana. Ku munsi wa gatatu, mama arapfa. Bose ninjye wabahambye".

Umwe mu batabazi yavuze ko babonye indi mirambo myinshi igihe bakomezaga gushakisha mu r'ubwo butayu.

Niger yashyizeho iminsi itatu y'icyunamo.