Umukuru wa Taliban muri Pakistan yaguye mu gitero

Image caption Hakimullah Mehsud uvugwa ko yaguye mu gitero cy'indege itagira umudereva

Umwe mu bategetsi bo mu rwego rwo hejuru rwa Taliban muri Pakistan yabwiye BBC ko umukuru wa Taliban muri cyo gihugu, Hakimullah Mehsud, yaguye mu gitero cy'indege itagira umudereva cyabaye k'umodoka no ku nzu by'uwo mugabo.

Hari ababwiye BBC ko abantu batanu, barimo na mwene nyina wuwo mugabo, nabo baguye muri icyo gitero cyo mukirere mu ntara yo majyaruguru ya Waziristan.

Icyi gitero cyabaye nyuma yuko leta ya Pakistan imenyesha ko igiye kohereza abayihagarariye mu mishyikirano y'amahoro na Taliban.

Ministiri w'intebe, Nawaz Sharif, yiyemeje kurwanya ibikorwa by'urugomo biterwa n'uwo mutwe wa Taliban muri Pakistan.