Imirwano irakomeje hagati ya M23 n'ingabo

Abasirikare ba leta ya Congo bakurikiranye abarwanyi ba M23
Image caption Abasirikare ba leta ya Congo

Amakuru mashya aravuga ko ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zifashijwe n'ingabo za ONU, zirimo kurwanya inkundura mu gace ka nyuma inyeshyamba za M23 zisigayemo kari hafi y'umupaka w'u Rwanda na Uganda.

Igisirikare cya leta kiravuga ko cyafashe agace ka Mbuzi, kamwe muri dutatu twari dusigaranywe na M23.

"Turabona twarabarangije, abasigaye ari intagondwa zitinya kuzakurikiranwa kubera ibyaha by'inyoko muntu byakozwe, bityo bakabona ntacyo bafite batakaza," Lambert Mende, umuvugizi wa leta abwira BBC.

Yongeye aho ati: "Basohoye itangazo bavuga ko bajyiye gushyira intwaro hasi, hato baba batangiye gutera ibisasu harimo ni byishe abaturage bane mwi soko rya Bunagana".

Umukuru wa M23 we yabwiye BBC ko ari leta yanze gisinya amasezerano y'i Kampala.

"Kuwa gatandatu i Kampala batubajije niba twiteguye gusinya impapuro z'amasezerano, tuvuga ko twiteguye, ariko leta yo yavuze ko itariyiteguye gusinya uwo munsi. Ntituzi rero impamvu leta idashaka gusinya ayo masezerano," Bertrand Bisimwa abwira BBC.

Umunyamakuru wa BBC uri muri ako karere yavuze ko ibyo byatumye impunzi zibarirwa mu bihumbi zihungira muri Uganda.

Yongeye ko hari kumvikana ibisasu k'uruhande rwa M23, avuga ko bisa naho izo ntagondwa ziriho ziragerageza gusibirana ikicaro cyayo ingabo za leta zari zafashe.

Ejo, umukuru w’umutwe wa M23 mu rwego rwa politiki, Bertrand Bisimwa, yari yatangaje ko umutwe ayoboye uhagaritse imirwano.

Yasabye abarwanyi bose b’uwo mutwe guhita bahagarika imirwano kugirango imishyikirano y’amahoro ibashe gukomeza i Kampala muri Uganda.

Ingabo za leta ya Congo zitewe inkunga n’ingabo za ONU zimaze iminsi zirukana inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 mu turere dukomeye zagenzuraga mu burasirazuba bw’icyo gihugu.