Avigdor Lieberman yagizwe umwere

Avigdor Lieberman
Image caption Avigdor Lieberman

Urukiko rwo muri Israheli rwagize umwere, Avigdor Lieberman, waregwaga ibyaha bya ruswa.

Bityo bituma uyu mugabo wahoze ari ministri w'ububanyi n'amahanga ashobora kuba yagaruka muri leta.

Bwana Lieberman yeguye kuri uwo mwanya w'ubuministri n'uwungirije ministri w'intebe igihe yashinjwaga ku mugaragaro ibyaha bya ruswa no gutatira icyizere yari afitiwe igihe yatangaga akazi k'ubwambasaderi.

Ibyaha yakomeje guhakana.

Nyuma yo kugirwa umwere n'urukiko, Avigdor Lieberman yavutse ko yiruhukije kubera ko urubanza rurangiye.