Uburayi: abagirana imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina

Umwe mu bagirana imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina
Image caption Umwe mu bagirana imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina

Urukiko rukuru rw'Umuryango uhuriweho n'ibihugu byo mu Burayi, rwemeje ko abantu bagirana imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina - batinya ko bashobora guhoheterwa bitewe n'amategeko y'ibihugu bakomokamo - bafite impamvu zumvikana zo gusaba ubuhungiro mu bihugu bigize uwo muryango.

Ubuholande bwari bwarasabye urwo rukiko kwemeza niba abantu batatu bagirana imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina bo muri Sierra Leone, Uganda na Senegal bashobora gufatwa nk'abantu bafite impamvu zumvikana zo kuba bahohoterwa.

Urukiko rero rwavuze ko bishoboka.

Kugirana imibonano mpuzabitsina ku bantu b'igitsina kimwe ntibyemewe n'amategeko mu bihugu byinshi byo muri Afurika.

Ariko rero uru rukiko ruri muri Luxemburg rwavuze ko buri gihugu cyo mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi aricyo ubwacyo kigomba kwemeza niba koko abantu bagirana imibonano mpuzabitsina bahuje igitsina basaba ubuhungiro bakabuhabwa kubera ko bashobora kubihanirwa mu bihugu bakomokaho.