Uhuru Kenyatta yasabwe kwitabira urukiko

Image caption Uhuru Kenyatta asabwe kwitaba urukiko

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye mu Buholandi rwavuguruje icyemezo cyari cyarafashwe mbere cyemereraga Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, kutitaba bimwe mu bice by'urubanza rwe.

Urwo rukiko rwasohoye itangazo ruvuga ko bwana Kenyatta noneho agomba kuba ari mu rukiko.

Mu kwezi gushize abacamanza bo muri urwo rukiko bari bafashe icyemezo kimwemerera gusa kwitabira ibice bikomye mu iburanishwa by'urubanza rwe.

Perezida Uhuru Kenyatta avuga ko kuba ari mu rukiko buri gihe byabangamira akazi ke ko kuyobora igihugu.

Urukiko rumukuri-kiranyeho ibyaha bijyanye n'ibikorwa by'ubwicanyi byabaye nyuma y'amatora muri Kenya mu 2007.