Umwuka ntumeze neza hagati y'Ubuyapani n'Ubushinwa

Ibirwa bya Senkaku cyangwa se Diaoyu
Image caption Ibirwa bya Senkaku cyangwa se Diaoyu

Ubuyapani na Korea yepfo byanyujije indege zabyo z'intambara mu kirere Ubushinwa buvuga ko bugenzura.

Ubushinwa buvuga ko indege yose ishaka kunyura mu kirere kiri hejuru y'ibirwa kitumvikanaho n'Ubuyapani igomba kubanza kubibumenyesha.

Ibyo birwa Ubuyapani bwita Senkaku naho Ubushinwa bukabyita Diaoyu ubu bugenzurwa n'Ubuyapani.

Ejo Ubushinwa bwari bwatangaje ko bwakurikiranye urugendo rw' indege ebyiri z'intambara z'abanyamerika zo mu bwoko bwa B 52 igihe zagurukaga zidafite za bombe hejuru y'ibyo birwa.

Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubuyapani - ubu bugenzura ibyo birwa - byavuze ko bitazubahaririza ibyo bisabwa n'Ubushinwa.