Ikibazo cy'intwaro z'uburozi za Syria

Abagenzuzi b'intwaro z'uburozi muri Syria
Image caption Abagenzuzi b'intwaro z'uburozi b'umuryango OPCW muri Syria.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe gukurikiranira hafi intwaro zo mu bwoko bwa nikeleyeri (nucleaire) wemeje ko Leta zunze ubumwe z'Amerika zemeye gusenya zimwe mu ntwaro z'uburozi zikomeye Syria ibitse.

Izo ntwaro Amerika irashaka kuzazisenyera mu bwato buri mu nyanja.

Uwo muryango (witwa mu magambo ahinnye OPCW) wavuze ko Amerika yemeye gutanga ikoranabuhanga, inkunga yuzuye mu kuzisenya no kwishyura amafaranga azagenda kuri icyo gikorwa.

Uwo muryango kandi wavuze ko leta ya Syria izafasha muri icyo gikorwa giteganijwe kuba cyarangiye mu mpera z'ukwezi kwa cumi na kabiri.

Uyoboye intumwa z'uwo muryango muri Syria, Sigrid Kaag, yabwiye BBC ko nubwo iyi ari intambwe ikomeye imaze guterwa, hakiri izindi mbogamizi zikomeye mu rwego rw'umutekano n'ibikoresho bagomba guhangana nazo.