Thailande: igipolisi cyakumiriye abari mu myigaragambyo

Imyigaragambyo irwanya leta muri Thailande
Image caption Imyigaragambyo irwanya leta muri Thailande

Abantu babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo i Bangkok, umurwa mukuru wa Thailande, bagerageje kwinjira ku ngufu mu mazu ya leta, amazu televiziyo zikoreramo n'ibiro bikuru by'igipolisi.

Bari mu myigaragambyo igamije kuvanaho leta iyobowe na minisitiri w'intebe, Yingluck Shinawatra.

Ku nshuro ya mbere kuva iyi myigaragambyo yatangira, igipolisi cyagombye kubatatanya gikoresheje ibyuka biryana mu maso, kibasukaho amazi gikoresheje ibimodoka byabigenewe kandi gishyiraho za bariyere zikomeye kugirango zibakumire ntibegere amazu ya leta n'andi mazu.

Abarangaje imbere abari mu myigaragambyo basabye abaturage kwivumbura bakavanaho leta ya Yingluck Shinawatra.

Baramushinja kuba akoreshwa na musaza we wahoze ari ministiri w'intebe muri cyo gihugu, Thaksin Shinawatra, ubu uba mu buhungiro.

Umunsi warangiye bahamagararira abantu kwitabira umunsi wo ku wa mbere bateganya gukoraho imyigaragambyo izatuma ngo nta kintu gikorwa.