Yaya Touré - umukinnyi w'umunyafurika wa BBC

Image caption Umukinnyi w'umunyafurika wa BBC mu 2013, Yaya Touré

Yaya Touré yegukanye igihembo cya BBC cy’umukinnyi w’umupira wa mbere muri Afrika uyu mwaka.

Uyu mukinnyi wa Cote d’Ivoire na Manchester City – wahiganye kuri iri rushanwa mu myaka 4 ishize – yatsinze abandi bakinnyi barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Victor Moses, John Mikel Obi na Jonathan Pitroipa.

Urutonde kuri iri rushanwa rwateguwe n’impuguke 44 z’ umupira w’amaguru muri Afrika zahisemo zishingiye ku bushobozi, ubumenyi, nuko abakinnyi bakinana n’abagenzi babo.

Noneho abafana basabwe gutora umukinnyi bakunze bakoresheje urubuga rwa internet cyangwa ubutumwa kuri telefoni ngendanwa.

Abafana berekanye rero ko Touré ari we mukinnyi wa mbere w’Afrika muri uyu mwaka, bashingiye ku mbaraga, umuvuduko, ubuhanga, n’ibitego yatsinze.

N’ubwo nta gikombe Touré yatsindiye uyu mwaka, yaba muri ikipe y’igihugu cyangwa na Manchester City, yakomeje kwiyerekana neza.

Nyuma yo kurata igikombe cy’Ubwongereza hamwe na Manchester City, Touré yatangiye uyu mwaka neza, yongera n’ubushobozi bwe bwo gukina no gutera « couffrant ».

Mu bitego 7 yatsinze uyu mwaka,4 muri byo Touré yabitsinze kuri « couffrant ».

Touré yatsindiye Cote d’Ivoire na Manchester City ibitego 12 mu 2013.

Ubuhanga bwa Toure mu gukina, bwatumye Manchester City igera ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona.

Yari no mu bakinnyi batumye Cote d’Ivore ishobora kugera mu mwanya wo kuzaharanira igikombe cy’isi muri Brezil umwaka utaha.

Ureste gukina umupira, Touré akomeje kurwanya ikibazo cy'ivangura rigendera kw'ibara ry'uruhu rw'umubiri nyuma y’uko abashyigikiye ikipe yo mu Burusiya ya CSKA Moscow bamututse kubera ibara ry'uruhu rwe ubwo ayo makipe yahuraga mu irusanwa ry’igikombe cy’uburayi mu kwezi kwa 10.

Ibi hari abakinnyi benshi byashoboraga guhungabanya, ariko Touré yabyifashemo neza.

Mu myaka 5 ikurikirana ashyirwa ku rutonde rwa BBC rw’abakinnyi ba mbere b’Afrika, amaherezo Touré atowe kuba umukinnyi wa mbere ukomeye ku mugabane w’Afrika.