Igisasu cyahitanye 20 muri Yemen

Image caption Igisasu cyatezwe mu modoka i Sanaa cyahitanye abantu 20

Igisasu cyatezwe mu modoka y'umwiyahuzi cyaturikiye kuri ministeri y'ingabo muri Yemen.

Abategetsi mu murwa mukuru Sanaa baravuga ko abantu 20 baguye muri icyo gitero abandi 30 bagakomereka.

Icyo gisasu cyakurikiwe n'urusaku rwinshi rw'amasasu aho abagabo bari bambaye imyenda ya gisirikare barasiraga ku mbuga y'ibyo biro.

Ntiharamenyekana uwa gabye icyo gitero.

Hari amakuru avuga ko icyo gitero gifite ibimenyetso by'umutwe wa al-Qaeda, ariko umunyamakuru wa BBC uri Sanaa aravuga ko ministiri umwe ashinja abantu bakoranaga n'uwahoze ari perezida, Ali Abdullah Saleh.

Hari bamwe muri abo barwanyi bavugwa ho ko baguye muri icyo gitero.