Umukobwa w'imfura wa Mandela yibuka se

Image caption Infura ya Nelson Mandela, Makaziwe Mandela.

Umukobwa w'imfura wa Nelson Mandela yavuze uko iminsi ya nyuma y'ubuzima bwe yarimeze mbere yuko yitaba Imana kuwa kane.

Aganira na BBC, Makaziwe yavuze ko yizeye ko Mandela yabashije kumva igihe umurwango wamubwiraga ko umukunze nubwo atarakibasha gufungura amaso.

Yanavuze ko nubwo hari imibanire ikomeye hagati ye na Mandela imyaka myinshi, kandi ko nubwo bitamworoheraga kwerekana amarangamutima ye, kurusha ibindi Mandela yifuzaga ko umuryango we wiyunga.

Makaziwe yavuze ko ikintu kinini Mandela yamwigishije akanigisha isi ari kugira ubushake bwo kubabarira abantu.