Soweto: umuhango wo kwibuka Nelson Mandela

Abanyafurika yepfo bari bitabiriye uwo muhango ari benshi
Image caption Abanyafurika yepfo bari bitabiriye uwo muhango ari benshi

Abanyafurika yepfo babarirwa mu bihumbi mirongo hamwe n'abategetsi bakomeye benshi baturutse hirya no hino ku isi bitabiriye umuhango wo kwibuka Nelson Mandela witabye imana mu cyumweru gishize.

Uwo muhango wabereye muri sitade FNB iri i Soweto.

Abari muri iyo stade bumvise amagambo ashima ubutwari bwa Mandela yavuzwe n'abo mu muryango we ndetse n'abayobozi b'ibihugu bitabiriye uwo muhango.

Mu izina ry'umuryango, Thanduxolo Mandela yavuze ko Nelson Mandela yari umuntu wacishaga make wari ugamije ko haba uburinganire hagati y'abantu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon yavuze ko Afurika yepfo ibuze intwari naho isi ikaba itakaje inshuti magara n'umujyanama.

Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z'Amerika yasabye isi yose kugendera ku murage isigiwe na Mandela maze ikarwanya ubusumbane, ubukene n'ivanguramoko.

Abakuru b'ibihugu n'abahagariye ibihugu byabo muri uwo muhango bafashe ijambo ni: Perezida Barack Obama wa Amerika, Dilma Rousseff wa Bresil, Hifikepunye Pohamba wa Namibia, Pranab Mukherjee w'Ubuhinde, Raul Castro wa Cuba na visi perezida w'Ubushinwa Li Yuanchao.