Abantu basuye umurambo wa Mandela

Image caption Benshi bibutse Nelson Mandela

Abanyafurika yepfo babarirwa mu bihumbi biriwe batoye umurongo bategereje kubona umurambo wa Nelson Mandela washyizwe ahagaragara i Pretoria.

Icyo gikorwa cyo kureba uwo murambo kizakomeza kugera kuwa gatanu.

Hagati aho kandi havutse impaka z'urudaca ku buryo bwakoreshweje kugirango ngo abantu bafite ubumuga bwo kutumva babashe gukurikirana umuhango wo gusezera kuri Nelson Mandela ejo wabereye kuri stade iri i Soweto.

Abagendana ubumuga bwo kutumva baravuga ko batishimiye uburyo umugabo wabasemuriraga yakoreshaga.

Ngo nta kintu bashoboye kuvana mu marenga, n'ibimenyetso yakoreshaga asemura ijambo rya perezida Barack Obama.

Byatangiye kuvugwa kandi ko igitangazamakuru cya leta SABC cyategetse abanyamukuru bacyo kuba bahagaritse kwerekana uko ibintu byarimo bigenda kuri stade igihe perezida Jacob Zuma yarimo avugirizwa induru n'imbaga y'abantu bari aho.